

Habayeho umugabo n'umugore babyarana abana babiri b'abakobwa. Babanye neza kandi bishimye kugeza ubwo nyina apfuye.
Umugabo yashatse undi mugore. Umugore yashatse ntiyigeze akunda aba bakobwa.
Umugabo yabuze icyo akora kuko yakundaga abakobwa be ndetse n'umugore we.
Yafashe umwanzuro wo guhungisha abakobwa be. Bafashe urugendo rurerure.
Baragiye bageze ku giti kinini baricara bararuhuka. Se yarababwiye ati: "Bakobwa bange, nimundindire hano kugeza aho ngarukira."
Ari mu gihuru arimo guca inzara, umugabo yaravuze ati: "Nzara zange, ndimo guhungisha abakobwa bange." Nibampamagara, mubasubize.
Abakobwa barahamagaye bati: "Data! Data! Urihe?" Ijwi rirasubiza riti: "Ndimo kuza! ndimo kuza!" Zari inzara za wa mugabo zavugaga.
Abakobwa babiri bagarutse kuri cya giti, barangije basenga bavuga mu ijwi riranguruye bati: "Mana muremyi w'iki giti, twumve."
Igiti cyarisatuye gihinduka inzu nziza cyane.
Abakobwa barongera barasenga bati: "Mana itanga ibyo kurya, duhe ifunguro ry'uyu munsi." Muri ako kanya imbuto zaturutse mu kirere, bararya.
Aho gukomeza gutekereza Se, abakobwa bihitiyemo kwibera muri iyo mibereho yari ibashimishije.
Bagumye muri iyo nzu batungwa n'imbuto zahoraga zimanuka ziva mu kirere. Umunsi umwe bifuje kurya inyama bavuga ko barambiwe imbuto.
Abakobwa bibutse ko hari impyisi ituye hafi n'urugo rwabo. Iyo Mpyisi yahoraga yica inyamaswa buri munsi ikazirya.
Abakobwa bafashe umwanzuro wo kujya kwiba impyisi inyama. Umukobwa umwe mukuru niwe wabanje kujyayo.
Impyisi yari yiyicariye yota umuriro, ariko uwo mukobwa ntiyayibona. Impyisi yaramufashe iramuboha.
Impyisi yafashe umwanzuro wo kumuteka ikaza kumurya nijoro. Yamushyize mu nkono nini, iyitereka ku mashyiga, iracanira hanyuma irisohokera.
Hashize umwanya, umukobwa wasigaye mu rugo yibaza impamvu mukuru we atagarutse.
Yagiye kwa Mpyisi abona mukuru we mu nkono iteretse ku mashyiga.
Yarasenze ati: "Mana yaremye inkono, ntutume mukuru wange apfa."
Ako kanya, inkono yahise imeneka, mukuru we avamo ari muzima.
Abakobwa barirukanse mbere yuko impyisi igaruka.
Bageze mu rugo, bahasanze ubukire bwinshi.
Umunsi umwe, haje umugabo wambaye imyenda isa nabi kandi yacitse, aza iwabo kubasaba ubufasha.
Umukobwa mukuru amubonye yabajije uwo mugabo izina rye n'aho yari aturutse.
Arangije kubabwira byose uko byagenze, abakobwa baje kumenya ko ari Se ubabyara. Baramubabariye, bamwakirana urugwiro, bamubwira ko bazagumana.
Abakobwa bateguye ubusabane, bahamagara abaturanyi, baraza barishimana.
Umubyeyi n'abana be babana amahoro kandi bishimye.

