Uko amabara yishyizehamwe mu kirere
Zainab Ayoza Omaki
Offei Tettey Eugene

Umunsi umwe imvura nyinshi ihise, Keza yarebye mu kirere abonamo amabara atandukanye. Bwari ubwa mbere abonye ayo mabara.

1

Yaribwiye ati: "Mbega amabara meza!" Hari umuntu uzi gukora cyanewasize aya amabara mu kirere akoresheje uburoso nkuko data ajya abigenza asiga inzu.

2

Yirukankiye kwa mukuru we aramubwira ati: "Kaliza, reba! Hari umuntu wadusigiye irangi ikirere akigira kiza cyane!"

3

Kaliza ati: "Oya! Ubwo ni ubuswa. Uriya ni umukororombya. Uracyari umwana, nge ndi mukuru, urumva rero ko nzi impamvu uriya mukororombya uri mu kirere. Reka nkwereke."

4

Kaliza yajyanye Keza ahororerwa inyamaswa, aramubwira ati: "Umukororombya ntuzanwanukoibyana by'intare bitontomye bwa mbere cyangwa se inzovu zavutse."

5

Yongeye kujyana Keza mu busitani bw'indabo aramubwira ati: "Umukororombya ntugaragazwa nuko ibinyugunyugu byataye amabara yabyo mu bicu."

6

Yeretse Keza igitabo arangije aramubwira ati: "Ntabwo umukororombya uterwa nuko inkura yirukanse ibisambu byose igatera ubwoba amabara agahungira mu kirere."

7

Nzi neza impamvu umukororombya uboneka. Mama yarabimbwiye, nange ndabigusobanurira.

Kaliza yafashe Keza akaboko berekeza ku kibugacy'imikino.

8

"Umukororombya ugaragara mu kirere kubera abana bameze nkanje nawe. Hari igihe amabara yabonekaga hasi avuye mu kirere agakunda ko bayareba."

9

"Yabonye abana bafite uruhu rwera n'abafite urwirabura n'abandi bo mu bindi byiciro by'amabara. Maze aribwira ati: 'Birashimishije kubona aya mabara!'"

10

Nuko ayo mabara yishyira hamwe mu kirere atekereza icyo yakora. Afata umanzuro ati: "Niba dushaka guhora dusa neza tugomba kwishyira hamwe nk' itsinda."

11

Kuva ubwo amabarayishyira hamwe maze ararabagirana cyane uko ashoboye. Yari yizeye gusaneza cyane nkuko abana bayabonye, nkawe nanjye.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Uko amabara yishyizehamwe mu kirere
Author - Zainab Ayoza Omaki
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Offei Tettey Eugene
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences