

Mu mudugudu umwe, hariho umwana w' umuhungu witwaga Karori.
Ntiyakundaga kwiga cyangwa gusoma avuye ku ishuri. Yari umunyeshuri w' umunebwe kandi yitwaraga nabi.
Karori yibye amafaranga ya mama we ajya kuyagura bombo.
Nubwo nyina yari yahishe ayo amafaranga, Karori yashakashatse hose aza kuyabona.
Hashize iminsi, Karori yahagaritse kujya ku ishuri, akiriwa hanze y'ishuri yikinira umupira, ku mugoroba agatahana n'abandi bavuye kuu ishuri.
Nyina yarabibonye biramuhangayikisha cyane.
Mama wa Karori yabwiye se ati: "Urabona ko muri iyi minsi umwana wacu ari kwitwara nabi, ndakeka ko atakijya no ku ishuri. Yatangiye no kunyiba amafaranga."
Nuko se wa Karori atekereza uko bashobora guhindura imico ya Karori.
Yabwiye umugore we ati: "Ubutaha, uzahishe amafaranga mu gitabo, ntacyo azaba kuko adakunda gusoma ibitabo."
Umunsi wakurikiyeho, Karori yashakishije nanoneamafaranga ya mama we. Yashakashatse hose araheba.
Yafashe umwanzuro wo kujya ku isoko riri hafi aho, ajya gushakishayo amafaranga.
Se yitegereje Karori agenda aramubwira ati: "Mwana wange, nzi impamvu ugiye ku isoko. Subira mu nzu ushakire amafaranga mu bitabo urayabona."
Karori byaramuyobeye, ariko arihangana ajya gushakira mu bitabo.
Yabonye amafaranga mama we yari yahishemo.
Umunsi wakurikiyeho, yongeye kureba mu bitabo. Gusa nta kintu bari bahishemo.
Nuko ajya kuza se impamvu nta mafaranga yasanze mu bitabo.
Papa we yaramwenyuye nuko aramusubiza ati: "Muhungu wange, urashaka kubona amafaranga menshi yo kugura bombo?"
Karori aramusibiza ati: "Yego, ndayashaka."
Papa we aramubwira ati: "Ntega amatwi witonze. Soma ibitabo byawe kandi uge ku ishuri, uzabona ibihembo kubera kwiga ushyizeho umwete, kandi ntugacike intege."
Nuko Karori aramusubiza ati: "Papa, nawe urabizi ko gusoma ari akazi katoroshye. Ibitabo bintesha umutwe."
Papa we yamaze akanya acecetse, atekereza uko yatera umwana we umwete wo kwiga.
Nuko abwira Karori ati: "Reka dutangire gusomera hamwe. Nzagufasha kubona ubukungu bwihishe mu gusoma ibitabo."

