

Cyusa yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza.
Se yari umuhinzi. Umwaka umwe, se wa Cyusa yahinze umuceri mu murima we.
Buri munsi nyuma y'amasomo, Cyusa yajyaga gufasha se mu murima.
Hafi y'umurima hari ikibuga cy'umupira. Umunsi umwe nyuma ya saa sita Cyusa arimo kurinda umuceri, abahungu bane b'Abongereza baje gukina umupira.
Abana batangiye gukina, umupira ugwa mu murima w'umuceri.
Umupira wangije umuceri. Umuhungu umwe yirukankiye mu murima gufata umupira yangiriza umuceri mwinshi cyane.
Abo bahungu bakomeje kwirukanka mu murima bajya kuzana umupira waguyemo. Uko bagiyemo, bicaga umuceri.
Cyusa na se barakajwe cyane nuko abo bana bakomeje kwangiza umuceri wabo.
Cyusa na se nta numwe wari uzi Icyongereza. Bashaka kubabwira bati: "Ntimugaruke mu murima wacu, murekere aho kwangiza imyaka yacu," ariko babuze uko babivuga mu Cyongereza!
Abo bana ntibari bazi urundi rurimi uretse Icyongereza.
Se wa Cyusa yaravuze ati: "Mwana wa, koresha ibyo wize mu ishuri. Babwire barekere aho gutera umupira mu murima wacu!"
Muri icyo gihe, Cyusa yari yarize inyuguti A, B, C, D, E, F.
Cyusa yashakaga kwiyama abo bahungu, ariko akabura amagambo y' Icyongereza ababwira.
Umupira wongeye kugwa mu murima. Umwe muri ba bahungu aza mu murima yirukanka ku mupira.
Cyusa yirutse apepera ajya aho umupira uri, atangira kuvuga cyane. Yavuze cyane yerekana ibimenyetso avuga A, B, C, D, E, F!
Yabivuze inshuro eshatu, A, B, C, D, E, F!
Umuhungu w' Umwongereza yarekeye aho kwirukanka mu murima w'umuceri. Inshuti ze nazo zarahagaze zitegereza Cyusa.
Bavuganye mu Cyongereza maze baramwenyura. Basobanukiwe ibyo Cyusa yashakaga kubabwira.
Umuhungu wari ufite umupira, yatangiye kugenda mu murima yigengesereye.
Nyuma, abahungu b'Abongereza, bagiye gukinira kure y'umurima w'umuceri.
Se wa Cyusa yaratangaye. Yizeye ko umuhungu we yavuze Icyongereza.
Se wa Cyusa yaravuze ati: "Mwana wa, uri umunyamuhati kandi uri umunyabwenge!" Yari amwishimiye.
Cyusa yaratunguwe biramushimisha. Yabuze icyo avuga biramurenga.
Se wa Cyusa yakomeje kumutera akanyabugabo no kumusaba kwiga ashyizeho umwete, agakomeza kwiga na nyuma yo kuva ku ishuri. Cyusa yize indimi eshatu arazimenya kandi azivuga neza. Yarangije amashuri aba umusemuzi n'umwanditsi.

