Ntwari n' umusaza
Nwanne Felix-Emeribe
Kenneth Boyowa Okitikpi

Ntwari yari atuye mu nzu nziza mu mugi wa Musanze. Ababyeyi be bari abakire.

Ntwari yari afite imbwa yitwa Makasi. Yafataga imbwa ye neza.

1

Buri munsi, se wa Ntwari yamujyanaga ku ishuri mu mododoka. Nyuma yo kwiga, yajyaga kumucyura mu modoka. Umunsi umwe nyuma ya saa sita bataha, se wa Ntwari yahagaritse imodoka ajya kugura ibintu mu iduka rinini.

2

Ntwari yasohotse mu modoka abona umusaza wari wikoreye umutwaro uremereye cyane.

Yari ananiwe kandi agenda buhoro. Ntwari yakomeje kumureba.

3

Umusaza yicaye munsi y'igiti cyari hafi y'inzira afungura uruhago rwe.

Yari yambaye inkweto yakoze mu macupa ya parasitike.

4

Ntwari yamaze igihe kinini atekereza wa musaza. Byaramubabaje. Ageze mu rugo ntiyariye.

Yatekereje icyo yakora.

5

Yarabyutse afata amafaranga mu gahago ke, ahamagara Makasi maze yurira igare rye.

6

Uwo muhungu yirukankiye mu iduka asohokana uruhago yerekeza aho wa musaza yari yicaye yegamye ku giti aruhuka.

Ntwari yaramusuhuje ati: "Mwiriwe?" Umusaza arasubiza ati: "Gira amahoro mwana wange!"

7

Ntwari aramubaza ati: "Uturutse he?" Umusaza aramusubiza ati: "Mwana wa, ubu naje mpunga inzara yateye mu mudugudu w'iwacu. Ubu naje hano gushaka amafaranga."

8

Ntwari yamuhaye rwa ruhago rwarimo ibyo yaguze. Afunguye, yasanzemo inkweto maze amarira amuzenga mu maso. Yashimiye Ntwari umutima mwiza agira.

9

Ntwari yabwiye umusaza ati: "Ngomba gutaha kare Mama atarankenera ngo ambure." Umusaza yapepeye Ntwari n'imbwa ye, baragenda avuga amwenyura ati: "Nkwifurije umugisha mwana wa!"

10

Ntwari akigera mu rugo, nyina yari yahangayitse aramubaza ati: "Ntwari, wahoze he?"

Ntwari yamubwiye byose ntacyo amuhishe, maze iyo nkuru ibabaje imukora ku mutima.

11

Hashize akanya se wa Ntwari arahagera aramubwira ati: "Muhungu wacu turakwishimiye. Ubu tugukubiye inshuro ebyiri z'amafaranga wakoresheje."

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ntwari n' umusaza
Author - Nwanne Felix-Emeribe
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Kenneth Boyowa Okitikpi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs