Amapfa n'Umugezi w'imigisha
Also Mohammed Sale
Awwalu Sakiwa

Igihe kimwe, amapfa yarateye kubera impeshyi yari yabaye ndende, Imigezi yose yarakamye hasigara Umugezi w' imigisha.

Inyamaswa zose zagize inyota maze zikora inama.

1

Ingamiya ni yo yafashe ijambo bwa mbere. Yagize iti: "Nkuko mubizi, dufite inyota kandi imigezi yose yarakamye. Umugezi w'imigisha ni wo wonyine utarakamye kandi uri kure cyane. None dukore iki?"

2

Ifarasi iravuga iti: "Bamwe muri twe bashobora kujya ku Mugezi w'imigisha. Dushobora kunywa tukazanira abandi amazi yo kunywa."

Inka iravuga iti: "Ni kure cyane. Igihe twazagarukira, abo twasize twazasanga barapfuye."

3

Intama iravuga iti: "Maaa! Maaa! Nzajya ku Mugezi w' imigisha nywe amazi."

Ihene itera hejuru iti: "Meee! Meee! Nzajya ku Mugezi w' imigisha nywe amazi."

Inkoko iti: "Ko, ko, ko, ko! Nange nzajya ku Mugezi w'imigisha."

4

Kujyayo ntibyari byoroshye. Inkware ni yo yari iri ku murongo inyuma. Iravuga iti, "Nshuti zange, sinshobora kujya ku Mugezi w' imigisha."

Inkoko imira inkware.

5

Bakomeza urugendo. Inkoko iti, "Ndabasabye, ndananiwe, singishaka kujya ku Mugezi w' imigisha."

Intama imira inkoko.

6

Urugendo rurakomeza, intama na yo irananirwa.

Iravuga iti, "Ndananiwe. Singishaka na gato kujya ku Mugezi w'Imigisha."

Ihene imira intama.

7

Mukanya gato, ihene iba irananiwe. Ifarasi irahindukira imira ihene.

Igihe ifarasi na yo inaniwe, inka irayimira..

8

Inka na yo yarinaniwe gukomeza, ingamiya irahindukira irayimira.

9

Ingamiya yasigaye yonyine mu nyamaswa zose. Yakoze uko ishoboye ngo igere ku Mugezi w'imigisha.

Yaje kuhagera ariko yananiwe cyane.

10

Ingamiya imaze kuhagera yaryamye hasi maze iruka inka.

Inka yarutse ifarasi, ifarasi yarutse ihene.

Ihene yarutse intama, intama iruka inkoko, inkoko na yo iruka inkware.

11

Nguko uko inyamaswa zose zabashije kunywa amazi yo ku Mugezi w'imigisha.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Amapfa n'Umugezi w'imigisha
Author - Also Mohammed Sale
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Awwalu Sakiwa
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs