Umuyobozi mwiza
Edwin Irabor
Edwin Irabor

Kera habayeho umudugudu witwa Mahumbezi. Abari bawutuye bose bari urubyiruko.

Nta musaza cyangwa umukecuru n'umwe wabonekaga muri uwo mudugudu.

1

Abasore n'inkumi bo muri uwo mudugudu barabyinaga ndetse bakishimisha. Baryaga kandi bakanywa icyo bashaka. Bakundaga gusinda. Barishimishaga amanywa n'ijoro.

Bigeze aho, bibagirwa gukora.

2

Byatumye bibagirwa ikintu cyose bakoraga n'icyabaye mu minsi yashize.

Umunsi umwe, barabyutse basanga ibyo kurya byabashiranye. Nta gitonyanga na kimwe cya divayi bari basigaranye. Ibikoresho bya muzika byose byari byamenetse.

3

Nta ndirimbo n'imwe yari ikiharangwa. Ntibari bagishoboye kubyina kubera ko bari bashonje kandi bacitse intege.

Bagiye mu mbuga y'umuyobozi w'umudugudu wabo witwa Cyiza, maze bararira cyane.

4

Bararize baraboroga.

Umuybozi yasohotse mu nzu ye. Arababwira ati: "Nimusigeho baturage nkunda ba Mahumbezi! Nimurekere aho kurira. Dushobora gupfa mu kanya gato. Nimureke twegeranye imbaraga zacu dusigaranye kugira ngo tubone ko twamara iminsi."

5

Abaturage barasakuje cyane, bati: "Uri umuyobozi wacu, ugomba kudushakira ikituramira!"

Umuyobozi Cyiza yaracecetse. Hashize akanya arahaguruka aravuga ati: "Ubu sinkiri umuyobozi wanyu. Ngiye kuva muri uyu mudugudu nge gushaka ahandi hari amahoro. Mushobora kwihitiramo undi muyobozi."

6

Cyiza yinjiye mu nzu ye apakira ibintu byose arangije aragenda.

Abaturage ntibabonaga uzababera umuyobozi. Babuze icyo bakora. Barongera bararira cyane, baraboroga.

7

Nuko ijwi rituje kandi ryumvikana ryaravuze riti: "Ngiye kuba umuyobozi wanyu!"

Buri wese yarahindukiye agira ngo arebe nyiri iryo jwi. Bose bararebanye. Bararebye, barongera barareba, ariko ntibamenya nyiri ijwi.

8

Batunguwe no kubona umuhungu muto aturutse mu kivunge cy'abantu.

Umuhungu yaravuze ati: "Nibyo, nzaba umuyobozi wanyu. Nshobora kubafasha, ariko munsezeranye ko muzareka kwishimisha amanywa n'ijoro. Munyemerere ko muzakurikiza inama zange!"

9

Abaturage bose batangajwe n'ubutwari bw'uwo muhungu maze bamusezeranya kuzamwubaha.

Yabajyanye kure y'umudugudu w'iwabo abajyana mu rwuri rwiza cyane. Babonye ibyo kurya baranaruhuka. Yarabigishije. Yabafashije kwibuka uko bahinga n'uko borora.

10

Bayobowe n'umuyobozi wabo, abaturage ba Mahumbezi batangiye ubuzima bwo gukora cyane. Barakoze batikoresheje.

Hatarashira ighe kirekire, babonye ibyo kurya n'ibyo kunywa bihagije. Bongeye kwishima ndetse barishimisha, ariko bakomeza gukora cyane.

11

Mu gihe cya nijoro, umuyobozi wabo yajyaga kubonana n'umusaza w'inararibonye. Yamubwiraga inkuru zitandukanye. Yamuhaga ingeero nyinshi z'abagabo n'abagore b'ibihangange bakemuye ibibazo by'abaturage babo.

Uwo muhungu yaje kuba inararibonye n'umuntu w'igihangange.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umuyobozi mwiza
Author - Edwin Irabor
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Edwin Irabor
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs