

Habayeho umwana w'umukobwa wari utuye mu mudugudu uri ku nkengero z'ikiyaga.
Uwo mukobwa yitwaga Keza.
Se wa Keza yari umurobyi w' ikirangirire. Yari afite ubwato butoya yakoreshaga mu kuroba.
Keza yashimishwaga no kujyana na se kuroba.
Keza yakundaga kureba abana b'abahungu bakina umupira.
Umunsi umwe arababwira ati: "Mwaretse ngakinana namwe?"
Abahungu bakamuseka bavuga bati: "Genda ukinire ahihishe kandi ushake abandi bakobwa mukine."
Abakobwa na bo bakabwira Keza bati: "Amaguru yawe ni maremare cyane." Ibyo bikarakaza Keza.
Buri gitondo, Keza yabyinaga wenyine ari ku kazuba.
Nuko we n'izuba baba inshuti.
Umunsi umwe izuba ntiryigeze rirasa. Isake ntizabitse, inyoni ntizaririmbye ndetse n'abana ntibigeze bajya ku ishuri. Se na we ntiyigeze ajya kuroba.
Keza yarababaye, ati: "Zuba nshuti yange, wagiye he? Kuki uyu munsi hijimye?"
Keza yagiye kubwira abandi bana ukuntu yababaye. Ariko baramusetse baramubwira bati: "Birashoboka ko inshuti yawe Zuba yapfuye; cyangwa se yigiriye ahandi akagusiga."
Keza aravuga ati: "Izuba ni inshuti yange, ntirishobora gupfa."
Keza yarababaye maze yirukira mu nzu. Nuko atera umupira wa musaza we n'ingufu nyinshi.
Ageze aho ariyumvira ati: "Ngiye gukina uyu mupira kugeza igihe inshuti yange Zuba azagarukira."
Yafashe umupira maze awirukankana ajya hanze.
Keza ageze hanze ashyira umupira hasi mu kibuga. Nuko aribaza ati: "Ubu se nshobora gukina nk'abahungu?" Nuko akubita ishoti umupira uzamuka mu bicu, urakomeza ujya mu kirere.
Umupira warakomeje ujya kure mu kirere, abari aho bawuhanze amaso, nuko uzimirira mu bicu.
Bose bahita baceceka cyane.
Mu kanya gato igicu kinini kiratamuruka, izuba rirongera rirarasa. Ubuzima bugaruka muri wa mudugudu wegereye ikiyaga.
Nuko buri wese yitegura gusubira mu byo yari asanzwe akora.
Keza ntiyiyumvishaga ukuntu yashoboye kugarura Izuba mu mudugudu wabo. Icyari kiza kuruta byose nuko izuba ryari rigarutse mu buzima bwe.
Nuko abwira abana bagenzi be ati: "Ubu inshuti yange Zuba yagarutse turi kumwe."

