

Habayeho intama yabaga mu mugi. Imaze kurambirwa ubuzima bw'umugi, ifata umwanzuro wo kwigira mu ishyamba.
Mu nzira igenda, yahuye n'impyisi yari imaze igihe kinini itarya.
Nuko isuhuza impyisi inshuro nyinshi, igira iti: "Mpyisi muvandimwe, uraho urakomeye? Mpyisi muvandimwe, uraho urakomeye?"
Impyisi isubiza intama iti: "Reka ibyo kunsuhuza inshuro nyinshi. Gira icyo ukora umare inzara mfite."
Intama yumvise ayo magambo itangira kwiruka. Impyisi irayirukankana, mu kanya gatoya iba igeze mu isenga ry'intare.
Impyisi nayo igeze ku isenga y'Intare, irahagarara, itumurira umukungugu mu maso y'intare.
Intare ibwira impyisi iti: "Ese usigaye utubuza amahoro no mu masenga yacu? Dore uduteye umukungugu mu maso!"
Impyisi irasubiza iti: "Nyagasani, sinashakaga kukubahuka! Dore ndimo kwirukanka ngo mfate iri funguro ryange!"
Intare iravuga iti: "Ubu nawe ubaye ifunguro ryange. Nigeze nkwirukankana? Dore wanyizaniye. Ntuze kundenganya rero!"
Nuko intare ibaza intama iti: "Ni iki cyatumye uza mu ishyamba?"
Intama irasubiza iti: "Naje kubera ko ndi umupfumu."
Intare irayibwira iti: "Tegura imiti gakondo unyereke ko uri umupfumu koko." Intama irayisubiza iti: "Umuti wange urahenze cyane."
Intare iravuga iti: "Nta kibazo, ikiguzi cyose bisaba ndakibona. Ngewe nta kijya kinanira."
Intamaiti: "Umuti ni ugutwi kw'impyisi."
Intare ikata ugutwi kw'Impyisi iguha intama.
Intama ikoza ugutwi kw'impyisi mu kabindi k'ubuki maze iguha intare.
Intare iriye ugutwi kw'impyisi yumva kuraryoshye cyane.
Ibaza ntama iti: "Birashoboka ko narya ukundi gutwi?"
Intama iravuga iti: "Birashoboka mwami wange." Intare ikata ukundi gutwi kw'Impyisi ikuzanira Intama.
Intama ikoza ugutwi mu kabindi k'ubuki maze ihereza Intare.
Intare ibwira intama iti: "Birashoboka se ko narya n'uruhu?" Intama irasubiza iti: "Ndumva bishoboka cyane mwami wange!"
Impyisi ibyumvise igira ubwoba ko igiye kwicwa maze iriruka. Intare iyirukankaho.
Intama iravuga iti: "Niba ari uku ubuzima bwo mu ishyamba bumeze, ikiza ni uko nakwisubirira mu rugo."

