Udusanduku dutatu tw'ubukire
ሰለሙን
Adonay Gebru

Habayeho umusaza akitwa Hirwa. Yabanaga n'abahungu be batatu.

Hirwa yifuzaga ko abana be bazaba abakire nyuma y'urupfu rwe, maze abategurira udukarito dutatu.

1

Hirwa yagiye ku muturanyi we Habimana aramubwira ati: "Ndifuza ko abahungu bange bazaba abakire.

Nateguye udukarito dutatu kandi ndashaka ko uzatubaha maze gupfa."

2

Hirwa amaze gupfa, Habimana ahamagara ba bahungu arababwira ati: "So yampaye utu dukarito mbere y'uko apfa. Buri wese arebe akanditseho izina rye, agatware."

3

Abahungu bafashe udukarito maze baradufungura.

Agakarito ka mbere karimo izahabu. Agakarito ka kabiri karimo igitaka. Aka gatatu ko karimo amase y'inka.

4

Uwa mbere abonye zahabu arishima cyane naho bene se babiri barababara, batangira gutera amahane.

5

Habimana arababwira ati: "Ntimugatongane muri abavandimwe. Reka tujyane ku musaza w'inararibonye abagire inama."

6

Habimana abajyana ku musaza w'inararibonye.

Aramusuhuza ati: "Mwaramutse, tuje hano kukugisha inama ku bijyanye n'umurage."

7

Habimana amutekerereza iby'udukarito dutatu Hirwa yasigiye abahungu be.

Akomeza amusobanurira ko barimo gutongana kubera ko umwe yasanzemo izahabu.

8

Umusaza w'Umunyabwenge arababwira ati: "So yari afite impamvu zo kugenera buri wese agakarito ke."

9

Yarakomeje ati: "Wowe wabonye izahabu, so yashakaga ko uzaba umucuruzi. Wowe wabonye igitaka, so yashakaga ko uzaba umuhinzi."

10

"Naho wowe wasanzemo amase, so yashatse ko uzaba umworozi."

Umusaza asoza agira ati: "So yashakaga ko buri wese agira umwuga uhuje n'impano afite."

11

Nyuma yo gutega amatwi inama z'uwo musaza, ba bahungu bose uko ari batatu baratuje, barataha. Guhera ubwo buri wese akora umurimo we awishimiye babatunga baratunganirwa.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Udusanduku dutatu tw'ubukire
Author - ሰለሙን, ተኹሉ ይግዛው
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Adonay Gebru
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs