Isabukuru itangaje ya Lynne
Leo Daly
Marleen Visser

Lynne, Karake na Kalisa barimo gutegura ibirori by'umunsi w'isabukuru y'amavuko ya Lynne.

1

Kalisa na Lynne bagiye guteka gato y'umunsi mukuru. Karake na we ari kureba mu gitabo amabwiriza y'uko bayiteka.

2

Lynne aravuga ati: "Reka tuvange ibyo dukoresha mu isafuriya nini. Zana ifarini, amazi, amata, amagi n'isukari."

3

Kalisa yarabivanze maze arakoroga urusukume rwinshi cyane, bimwe biranyanyagira.

4

Karake aravuga ati: "Iyi gatoni nini cyane!"

5

Karake aravuga ati: "Inshuti zawe zatangiye kuhagera zitwaje impano."

6

Kalisa yatekereje ko impano ya mbere iza kuba iremereye kubera ko yari nini cyane.

7

Iyo mpano yari umusego kandi wapimaga ibiro bike cyane.

8

Kalisa abonye impano ikurikiraho ari ntoya yatekereje ko itaremereye.

9

Ryari ibuyeritatse amabara kandi ripima ibiro byinshi.

10

Abana baza gutahura ko ikiro kimwe cy'amabuye gipima nk'ikiro kimwe cy'amababa.

11

Mu gihe bari bahugiye kureba impano inshuti za Lynne zazanye gato yarashiririye.

12

Lynne yarababaye cyane.

13

Mariya, nyirasenge wa Lynne yabajije Kalisa ngo nafore uburemere bw'impano ye.

14

Kalisa yaramushubije ati: "Impano yawe iremereye nk'iriya gato yashiririye."

15

Bose bahise baririmba bagira bati: "Isabukuru nziza! Isabukuru nziza y'amavuko yawe, Lynne!"

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Isabukuru itangaje ya Lynne
Author - Leo Daly
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Marleen Visser
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences