Gahanga na Nyiramwiza
Taiwo Ẹhinẹni
Wiehan de Jager

Nyiramwiza yari umukobwa ufite uburanga buhebuje.

Abasore bose bo ku musozi w'iwabo bifuzaga kumurongora, ariko we akababenga.

Umusore witwaga Gahanga wari ufite umutwe gusa yifuje kurongora Nyiramwiza.

1

Umunsi umwe isoko ryaremye Gahanga yatiye bagenzi be ibice by'umubiri atari afite.

Umwe yamutije amaguru, undi amutiza amaboko, naho uwa gatatu amutiza igihimba. Gahanga ahuza ibi bice byose n'umutwe we maze yerekeza ku isoko.

2

Gahanga yakundaga cyane Nyiramwiza kandi yari yararahiye ko azabana na we. Nyiramwiza yashimishijwe n'uko Gahanga yasaga maze na we yifuza kubana na we.

Gahanga yari avuye mu mugi wa kure, maze Nyiramwiza yiyemeza gutahana na we.

3

Mu gihe Nyiramwiza n'umukunzi we bari mu nzira bataha, baje guhura na ba basore bari batije Gahanga ibice by'umubiri. Uwari wamutije amaguru yarayisubije. Bageze imbere bahura n'uwari wamutije amaboko na we arayisubiza. N'uwari wamutije igihimba na we bigenda gutyo.

Nyiramwiza abibonye akubitwa n'inkuba abura aho akwirwa.

4

Ubwo Nyiramwiza yabuze uko abigenza akomeza urugendo hamwe na Gahanga wari usigaranye umutwe gusa. Nyiramwiza yagerageje kwikomeza ntiyahunga ariko ubwoba bwinshi buramutaha.

Bakomeje urugendo bagera mu rugo kwa Gahanga.

5

Bukeye mu gitondo Gahanga yafashe isuka ajya mu murima.

Mbere yo kugenda yabwiye Akanyamasyo ati: "Nyiramwiza nagerageza gutoroka uze kuvuza ihembe ndabimenya."

6

Gahanga agitirimuka aho, Nyiramwiza yahise apakira ibintu bye ahita atoroka

7

Ako kanya Akanyamasyo kavuza ihembe kavuga kati: "Gahanga we! Gahanga we! Nyiramwiza aragucitse!"

8

Gahanga yarahuruye ahita atangira Nyiramwiza. Yaramubwiye ati: "Urajya he? Urumva wanshikira he!"

Nyiramwiza yabuze uko abigenza, agahinda karamwica. Ntayandi mahitamo yari afite, yahise agaruka kwa Gahanga.

9

Hashize igihe, Nyiramwiza yagiye kugisha inama umugore bari baturanye. Yashakaga kumenya icyo yakora kugira ngo azabashe gutoroka Gahanga.

Umugore aramubwira ati: "Uzagende ugure ibisuguti bikoze mu bishyimbo. Uzabishyire mu mamesa hanyuma ubishyire mu ihembe ry'akanyamasyo."

10

Nyiramwiza yakurikije inama za wa mugore.

Yashyize mu ihembe bya bisuguti yari yajanditse mu mamesa.

11

Umunsi wakurikiyeho, yafashe ibintu bye atangira kwiruka ngo atoroke.

Akanyamasyo gafashe ihembe ngo karivuze, kumva ibisuguti biryoshye cyane biguye mu kanwa kako.

12

Akanyamasyo karya icya mbere, karya icya kabiri kararyoherwa. Gakomeza kwirira ibisuguti biryoshye ntikavuza ihembe.

Nuko Nyiramwiza ariruka abasha guhunga nta nkomyi.

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Gahanga na Nyiramwiza
Author - Taiwo Ẹhinẹni
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs