

Kera chane, mucyaro cha Nyamani, habaga umugabo wari uzwi ku izina rya Kiundu. Kiundu yakundaga kulya chane. Yakunda byumwihariko kulya inyama.
Umunsi umwe, umuyobozi w'icyaro atumira abaturage bicyaro mubukwe bw'umuhungu we.
Nuko Kiundu we yumva bavuga ku bundi bukwe. Aho hali mucyaro cha hafi kitwa Katumbi. "Ubukwe bubiri umunsi umwe!'' Kiundu yaratekereje.
'Ngomba kubutaha bwose,'' Kiundu yaribwiye. "Nzabanza ngende i Katumbi, noneho ngaruke I Nyamani.'
Kiundu yabyutse kare mu gitondo nuko ajya mucyaro cha Katumbi. Yagezeyo asanga abatetsi bagitetse ibiryo. "Ndasubira i Nyamani, ndaza kugaruka hano hanyuma," Kiundu afata umwanzuro.
Kiundu yaje gusubira I Nyamani yizeye gusanga inyama ihiye. Kubera ko yari amaze gusonza. Ariko naho yasanze abantu bagitetse.
"Ubwo navaga I Katumbi nibwo batangiraga guteka," yaratekereje. "Ubu ibiryo bigomba kuba byahiye." Nuko Kiundu asubira i Katumbi. Ububwo yari ashonje chane yashakaga kuly rwose.
Mu gihe yageraga I Katumbi yasanze abantu bamaze kulya. Abashyitsi bari barimo guha ibirabo abasezeranye (umugore n'umugabo). Kiundu nta birabo yari afite ibirabo byo gutanga. Yari ashaka kulya gusa.
Kiundu yababajwe chane no kubura kw'ibilyo. Yafashe umwanzuro wo gusubira mucyaro cha Nyamani. Yari ashonje kandi arushye kandi agenda buhoro.
Ageze mucyaro cha Nyamani, asanga abantu balilimba banabyina. Bali bamaze kulya ibilyo byose.
Amaze kumva ko ntabilyo bihari Kiund yahise yikubita hasi. Yari amaze kubura ibilyo mubukwe bwombi. Amaze gusubira ejuru, yahawe agakombe gato k'igikoma. Kiundu yasubiye murugo ashoje.
Kiundu!

