Umugabo n'Intare
Mozambican folktale
Hélder de Paz Alexandre

Umunsi umwe umuntu yari agendagenda mu ishyamba nuko ahita ahura n'Intare.

1

Intare yari irimo iruhukiye mubyatsi bigufi.

2

Guhura kwabo kwali gutunguranye chane kuburyo umuntu yabuze icyo akora. Yari afite ubwoba bwinshi.

3

Intare nayo yabanje gutungurwa, nayo ifitemo ubwoba. Mugifu chayo humvikanagamo urusaku rutoruto. Kuberako yari ishonje.

4

Nuko umuntu yisanga mugiti mukanya bwanya. Atangira kuvugiriza induru intare.

5

Intare iryama munsi y'igiti, itegereje ibilyo byayo. Uko igihe chagendaga ninako Intare yagendaga isinzira changwa isa n'isinzira.

6

Hashize igihe gito umuntu arasinzira. Nuko arongera arakanguka. Nuko agezeho asinzirira kimwe.

7

Nuko amanuka mugiti agwa ku Ntare yari isinziriye!

8

Bose (umuntu n'intare) bahagurutseho bafite ubwoba. Intare yibagiwe ibilyo byayo ihungisha amagara.

9

Umuntu nawe yirutse agana mucerekezo kimwe n'Intare. Nuko aza kubona ko yirukaga inyuma y'Intare.

10

Nuko ahindura icerekezo arakira. Ntabwo yariwe n'Intare.

11
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umugabo n'Intare
Author - Mozambican folktale
Translation - Julius Bazanyamaso
Illustration - Hélder de Paz Alexandre
Language - Rufumbira
Level - First sentences