

Habayeho igihe kigera ku mwaka imvura itagwa. Ibiti biruma. imigezi irakama ndetse n'amazi arashira. Abantu n'inyamaswa batangira kwicwa n'inzara n'inyota.
Intare n'inzovu bari abayobozi b'inyamaswa. Nuko baricara batekereza kuri icyo kibazo. Intare iravuga iti: "Tugiye kwicwa n'inyota, reka ducukure iriba." Inzovu irabyemera ndetse ijya kubwira amakuru izindi nyamaswa.
Inyamaswa zose zirabyemera uretse Bakame. Nuko zibiganiraho. Intare iravuga iti: "Bavandimwe, uyu mwaka imvura ntiyaguye, dore buri wese arimo aricwa n'inzara. Reka ducukure iriba tuzajya tunyweraho amazi."
Inyamaswa zose zirabyemera ndetse zitegura amasuka zitangira gucukura. Ziracukura ziracukura, hanyuma zigera ku mazi. Intare irabaza iti: "Kubera iki Bakame itaje gucukura? Ntizigera inywa kuri aya mazi."
Hashize umwanya Bakame iraza ibona iriba, ravuga iti: "Yewe yewe wa riba we!" Ntiyigera yumva ijwi na rimwe irinjira inywa kuri ya mazi ndetse inayidumbaguzamo.
Umunsi ukurikiyeho inyamaswa zisanga iriba rirasa nabi cyane hibereyemo ibyondo gusa. Ziribaza ziti: "Ninde wakoze ibi?" Nuko inyamaswa imwe iravuga iti: "Ashobora kuba ari Bakame kuko igihe twacukuraga nta wari uhari."
Inyamaswa zishyiraho umurinzi. Zihitamo igitera ngo kijye gicunga iriba. Imu gihe igitera cyari ku iriba nijoro, Bakame yaraje irivugisha iti: "Yewe yewe wa riba we!" Igitera kirasubiza kiti: "Yego ndahari." Nuko Bakame yegera igitera, iragisuhuza, irakibwira iti: "Dore nakuzaniye ibintu byiza abantu bakuru bakunda." Igitera kirayisubiza kiti: "Ngwino unyereke ibyo ari byo."
Bakame yari yazanye ubuki abuha igitera, nuko afata amazi arayanywa. Igihe Bakame yari avuyeku iriba, impyisi yaramurebaga.
Umunsi ukurikiyeho impyisi ibwira izindi nyamaswa ko ari Bakame wanyweye amazi ndetse akanduza iriba. Nuko zihitamo akanyamasyo ngo karinde iriba. Muri iryo joro Bakameiza yivugisha, ibonye ntawikiriza iravuga iti: "Ndi Bakame, nje kunywa amazi."
Icyo gihe akanyamasyo kari kahageze kare kihisha hagati y'urutare ku buryo nako kasaga narwo. Nuko Bakame igiye mu mazi, akanyamasyo karayisumira kayifata akaguru kugeza izuba rirashe.
Inyamaswa zihageze zibona akanyamasyo kafashe Bakame, zihamagara izindi nyamaswa zisigaye kugira ngo zifatire Bakame umwanzuro. Igihe inyamaswa zari ziteranye, intare irazibaza iti: "Ni iki twakorera Bakame?"
Akanyamasyo karavuga kati: "Inzovu izayisumire iyisunikishe umutonzi wayo iyikubite ku rutare." Inyamaswa zose zemera icyo kifuzo. Bakame iti: "Uziko Bakame zitajya zipfa iyo bazikubise ku rutare? Bakame zipfa iyo bazinaze mu ivu." Nuko intare ibwira inzovu kujugunya Bakame mu ivu.
Ubwo Bakame yari yarengewe n'ivu, inzovu yahise iyiterura irayijugunya. Bakame yitura hasi, ahantu hose hahita hahinduka ivumbi gusa.
Ivumbi rishize, inyamaswa zirebye Bakame zirayibura – zihita zimenya ko Bakame yongeye kuzihenda ubwenge.

