Umuriro nanone
Jenny Louw
Rob Owen

Dore umuriro nanone.

1

Umuriro uraka ushashagirana.

2

Umuriro ushobora guteka inyama n'imboga.

3

Umuriro ushobora gutuma nsusuruka.

4

Urumuri rw'umuriro ruramurikira iyo hari umwijima.

5

Umuriro waka uturagurika ibishashi bigataruka.

6

Umuriro ufite ingufu kandi ushobora kwangiza.

7

Tugomba kwitonda igihe tuwucana cyangwa dukina na wo.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umuriro nanone
Author - Jenny Louw
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Rob Owen, Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences