

Narabyutse mu gitondo kare nitegura kujya ku ishuri.
Mama yari yarakaye kuko ntari ndimo kwambara vuba ngo nge ku ishuri.
Nafashe ifunguro rya mu gitondo vuba vuba.
Ngeze ku ishuri nahuye n'incuti zange.
Naje gufungura agakapu karimo ibikoresho by'ishuri. Yooo! Nasanze harimo terefone ya mama, ako kanya nyisubiza mu gakapu.
Igihe cyo gutaha kigeze, narebye mu gakapu kange. Ye baba we! Ya terefoni ntayirimo!
Natangiye kurira. Mwarimu arambaza ati: "Kayitesi, wabaye iki?" Sinashoboraga kuvuga. Nahise nzamura akaboko nipfuka mu maso.
Bigeze aho ndavuga nti: "Terefone ya mama nayibuze." Mwarimu biramutangaza, ubwo dutangira kuyishakisha.
Imaze kuboneka nazengurutse ishuri ndi kubyina nishimye mvuga nti: "Urakoze mwari, urakoze mwari"
Terefone ya mama nayishubije mu gakapu maze ndavuga nti: "Sinzongera gukinisha terefone ya mama ukundi!"

