Umukecuru mu icupa
Northern Cape Teachers’ Workshop 2016
Abraham Muzee

Habayeho umukecuru wabaga mu icupa yigunze.

Yahoraga yijujuta.

1

Umunsi umwe Ikimanuka cyanyuze ku rugo rwe kibona ababaye.

2

Nuko kirahagarara kiramubaza kiti: "Ufite ikihe kibazo? Kuki ufite agahinda?"

3

Umukecuru arasubiza ati: "Ndambiwe kuba mu icupa."

4

Ikimanuka kiramubwira kiti: "Haguruka, ukome amashyi inshuro ebyiri, uzenguruke inshuro eshatu."

5

Nyuma yo gukora ibyo yari abwiwe gukora, umukecuru yisanze mu kazu gatoya.

6

Nyuma y'iminsi mike, Ikimanuka cyaragarutse gisanga akibabaye.

7

Kiramubaza kiti: "Ni iki kitagenda se kandi? Kuki utishimye?"

8

Umukecuru arasubiza ati: "Aka kazu ni gato cyane. Singakunda."

9

Ikimanuka kiramubwira kiti: "Haguruka, ukome amashyi inshuro ebyiri, uzenguruke inshuro eshatu."

10

Nyuma yo gukora ibyo yari abwiwe gukora, umukecuru yisanze mu nzu nini.

11

Ikimanuka cyongeye kugaruka kureba umukecuru.

Cyasanze akibabaye kandi yijimye mu maso.

12

Ikimanuka cyaramubajije kiti: "Hari kibazo ki mukecu?"

Umukecuru arasubiza ati: "Iyi nzu irijimye kandi irananduye."

13

Ikimanuka kiramubwira kiti: "Haguruka, ukome amashyi inshuro ebyiri, uzenguruke inshuro eshatu."

14

Nyuma yo gukora ibyo yari abwiwe gukora, umukecuru yisanze yasubiye mu icupa.

15

Umukecuru ntiyabashije gukoresha umugisha yari yakiriye. Yasaziye mu icupa rye, wenyine kandi anababaye.

Uyu mukecuru akwigishije iki?

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umukecuru mu icupa
Author - Northern Cape Teachers’ Workshop 2016
Translation - Niyifasha Epimaque
Illustration - Abraham Muzee
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences