Igisiga K'igihanga
Beatres Nabune
Graham Paterson

Igisiga cyari gifite inyota. Kigenda urugendo rurerure gishaka amazi yo kunywa ariko kiraheba.

1

Noneho kiguruka kigaruka. Ku giti cyari gituyeho. Byagifashe igihe kinini kuko cyari cyarushye.

2

Ubwo cyarimo kugenda cyabonye amazi mu kabindi ku mbuga y'umuntu.

3

Amazi yendaga kugera ku ndiba y'akabindi. Umunwa wako ntiwabashaga kugera ku mazi mu kabindi. Gitekereza uburyo bwo kujyana ayo mazi.

4

Igitekerezo kiza mu mutwe. Gifata ibuye rito kirirekurira mu mazi maze arasimbuka ava mu kabindi.

5

Igisiga gishyiraho umunwa kinwa ibitonyanga.

6

Gifata irindi buye gisubiramo ibyo cyakoze. Gikomeza kubikora gityo kugera ubwo cyahagiye.

7
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Igisiga K'igihanga
Author - Beatres Nabune, Wilson Lwagala
Translation - Niyifasha Epimaque
Illustration - Graham Paterson, Katrien Coetzer, Melany Pietersen, Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs