

Umunsi umwe, umwana w'impyisi yarapfuye.
Indogobe yumvise ayo makuru. Iriruka isanga abavandimwe bayo irababwira iti: "Umwana w'impyisi yapfuye."
Izindi ndogobe ziti: "Umwana w'impyisi? Ayo makuru ni meza. Impyisi zose ni abanzi bacu."
Imwe mu ndogobe zikuze irazibwira iti: "Bavandimwe, tugomba kujya mu muhango wo gushyingurwa kwa Mpyisi, bityo tukabagaragariza icyubahiro."
Izindi mpyisi zirabaza ziti: "Ngo iki? Tujya gushyingura kwa Mpyisi?" Ntidushobora kujyayo. Dufite ubwoba. Impyisi zizaturya."
Indogobe ikuze iravuga iti: "Mutege amatwi, nitutajyayo, impyisi zizaturakarira. Zizaba zibonye impamvu yo kuturya."
Izindi ndogobe ziti: "Uvuze ukuri, tugomba kujya mu muhango wo gushyingura kwa Mpyisi. Nitujyayo, impyisi zizatwishimira. Birashoboka ko zizahita zihinduka inshuti zacu."
Impysi zabonye indogobe hanze y'inzu yazo. Nuko impyisi ziribaza ziti: "Ni ukubera iki indogobe ziri hano? Ese zaje kudukina ku mubyimba?"
Indogobe zumvise ibyo impyisi zivuze, zigira ubwoba nuko zitangira kuririmba.
Dore uko iyo ndirimbo y'indogobe yari iteye: "Mpyisi nziza, muhiga ijoro ryose. Kandi natwe tubumva muririmba mu ijoro rikonje rimurikiwe n'ukwezi."
"Amenyo yanyu ni maremare. Amaso yanyu ararabagirana. Nubwo ibyo kurya byanyu byirabura, amase yanyu aba asa n'umweru."
"Ariko ubungubu umwana wanyu aryamye ku buriri, kandi yapfuye. Nyakubahwa wacu yapfuye!"
Nyirarume w'impyisi yari yapfushije umwana nayo izisubiza iririmba igira iti: "Indirimbo yanyu ni nziza, n'amagambo yanyu ni meza cyane, nimwinjire mwa ndogobe mwe dukunda, mufate ibyicaro."
"Ariko se mwatuzaniye iki cyo kurya? Impyisi zirashonje. Impyisi zirashaka inyama!"
Indogobe zirushaho kugira ubwoba bwinshi. Imwe iravuga iti: "Mureke twiruke," indi iti: "Oya ntitwiruke, nitwiruka impyisi ziratwirukankana."
Indogobe nkuru muri zo iravuga iti: "Ba nyakubahwa, twaje hano kubagaragariza icyubahiro. Mwihangane kuba umwana wanyu yapfuye. Turaza gusenga Imana kugira ngo ibakomeze. Ubu noneho dusubiye imuhira."
Nuko indegobe zitangira kugenda. Impyisi imwe iravuga iti: "Mube muretse!"
"Ntabwo mushobora kuva hano. Mugomba kuduha icyo kurya. Mukate iminwa yanyu muyiduhe."
Indogobe zirarebana. Ziratekereza ziti: "Nituziha iminwa yacu, birashoboka ko zatureka tukagenda."
Impyisi zikata iminwa y'indogobe, zirarya.
Noneho indogobe zishaka kugenda.
Nyirarume w'impyisi yapfushije umwana iti: "Muhagarare!"
"Bavandimwe, murareka izi ndogobe zigende ra? Ngaho nimuzitegereze! Dore turi kubona amenyo yazo. Zirimo kuduseka."
Zahise zisimbukira indogobe, zirazica, zitangira kuzirya.
Mbere yuko indogobe nkuru ipfa, yitegereje impysi maze irazibwira iti: "Mwa mpyisi z'ingome mwe, twaje hano tubaririmbira indirimbo yo kubihanganisha no kubakomeza, gusa twabibeshyeho! Ubutaha nimwongera gusonza, ntimukabanze kujijisha mushakisha impamvu yo kurya inshuti yanyu!"

