

Habayeho umuhigi wari utunzwe no gutega inyamaswa zo mu ishyamba. Haza guca iminsi nta nyamaswa afashe. Umuryango we utangira gusonza. Ifunguro ryabo rya buri munsi ahanini ryavaga mu guhiga.
Igitondo kimwe yagiye kureba imitego ye mu ishyamba. yagize amahirwe uwo munsi, umwe mu mitego ye wari wafashe agasumbashyamba.
Yahise yishima akibona ako gasumbashyamba. Yishimiye ko umuryango we wari bubone ifunguro. Nuko aravuga ati "Reka nitonde mfate agasumbashyamba nta maraso yako menshi amenetse."
"Reka nshe umutsi wo ku kagombambare nibwo hava amaraso make."
Agendesha inda, icumu yaritunze ku mutsi w'akagombambare. Ikibabaje ni uko yahushije. Icumu rica umutego.
Agasumbashyamba karasimbutse katararenga, umuhigi agafata umurizo. Karamukurura.
Kamukurura ishyamba ryose. Hanyuma arekura umurizo. afatwa n'amahwa arakomereka.
Arwana no kwivana muri ayo mahwa, ajya imuhira yakomerekejwe kandi anababaye.
Ubuswa bwe bwamuteye kubura ifunguro.

