Umukobwa w' umunyakuri
Ann Logialan
Jacob Kono

Kera habayeho umukobwa mwiza. Umunsi umwe arasonza cyane. Nuko yibaza uburyo bwose yakoresha kugira ngo abone ibyo kubrya.

1

Yaje guhura n'umugabo,aramubaza ati: "Bite wa mukobwa we? Wababajwe n'iki?" Umukobwa aramusubiza ati: "Ndashonje."

2

Umugabo yamugiriye impuhwe. Nuko amubwira ko hafi aho hari umunsi mukuru. Amugira inama yo kujyayo akiba ibiryo. Ariko uwo mukobwa yari atarigera yiba na rimwe.

3

Ako kanyanyamukobwaahaguruka bwangu ajya muri urwo rugo rwaberagamo umunsi mukuru.

4

Ageze yafi y'urwo rugo, yibagirwa amabwiriza yahawe yo kwiba. Yahise aririmba yahogoye kandi asubiramo kenshi agira ati: "Naje kwiba ibiryo, ibiryo-o-o, ndagenda nomboka."

5

Abantu bumvise indirimbo y'uwo mukobwa akiri kure, kugeza aho agereye muri urwo.

6

Abantu batangajwe n'imitererey'iyo ndirimbo maze baramubaza bati: "Uturutse he? Urashaka iki? Kuki urimo kuririmba?"

7

Umukobwa yababwiye ukuntu ashonje cyane nuko bamugirira impuhwebaramufungurira.

Nyuma, bamugiriye inamako kwiba ari bibi.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umukobwa w' umunyakuri
Author - Ann Logialan
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Jacob Kono
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs