

Kera habayeho umukobwa mwiza. Umunsi umwe arasonza cyane. Nuko yibaza uburyo bwose yakoresha kugira ngo abone ibyo kubrya.
Yaje guhura n'umugabo,aramubaza ati: "Bite wa mukobwa we? Wababajwe n'iki?" Umukobwa aramusubiza ati: "Ndashonje."
Umugabo yamugiriye impuhwe. Nuko amubwira ko hafi aho hari umunsi mukuru. Amugira inama yo kujyayo akiba ibiryo. Ariko uwo mukobwa yari atarigera yiba na rimwe.
Ako kanyanyamukobwaahaguruka bwangu ajya muri urwo rugo rwaberagamo umunsi mukuru.
Ageze yafi y'urwo rugo, yibagirwa amabwiriza yahawe yo kwiba. Yahise aririmba yahogoye kandi asubiramo kenshi agira ati: "Naje kwiba ibiryo, ibiryo-o-o, ndagenda nomboka."
Abantu bumvise indirimbo y'uwo mukobwa akiri kure, kugeza aho agereye muri urwo.
Abantu batangajwe n'imitererey'iyo ndirimbo maze baramubaza bati: "Uturutse he? Urashaka iki? Kuki urimo kuririmba?"
Umukobwa yababwiye ukuntu ashonje cyane nuko bamugirira impuhwebaramufungurira.
Nyuma, bamugiriye inamako kwiba ari bibi.

