Nyiramaterefone
Ursula Nafula
Marion Drew

Yitwa Nyiramaterefone.

1

Afite terefone eshanu zigendanwa.

Uko abyutse ahita atondekanya izo terefone uko ari eshanu ku meza.

2

Iy'umuhondo ayikoresha mu kuvugana n'abo mu muryango we.

3

Iy'umweru ayikoresha avugana n'abo bakorana.

4

Itukura ayikoresha avugana n'abamurimo amafaranga.

5

Iy'iroza ayikoresha iyo avugana n'inshuti ze z'inkoramutima.

6

Iy'umuhemba akayikoresha avugana n'abamukeneyeho ubufasha.

7

Nyiramaterefone akunda gushimisha abantu.

Ntabwo akunda amahane.

8

Yemererera abana kuza kureba tereviziyo mu iduka rye.

9

Akunda gusura abarwayi, agasura abakecuru n'abasaza mu ngo zabo.

10

Aho anyuze hose baririmba izina rye bati, "Nyiramaterefone! Nyiramaterefone!"

11

Na we akishima avuga ati: "Ndi Nyiramaterefone. Nimurebe uburyo terefone zange ari nziza!"

Nguwo Nyiramaterefone na terefone ze eshanu agendana.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nyiramaterefone
Author - Ursula Nafula
Translation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Marion Drew
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs