

Kera habayeho umugabo n'umugore babyarana abana bane.
Buri munsi, umugore yatekeraga umuryango wose, akazana ibyo kurya ku meza.
Se w'abana ni we wabagabanyaga inyama.
Akajya abwira imfura ati: "Ndakuze bihagije ku buryo ngomba kurya inyama nini. Dore akira iyi! Tegereza uzabanze ukure ubone kurya inyama nini."
Hanyuma akabwira ubuheta ati: "Ndakuze bihagije ku buryo ngomba kurya inyama nini. Dore akira iyi! Tegereza uzabanze ukure ubone kurya inyama nini."
Akabwira abana bose atyo.
Umuto muri bo yafataga akanyama gato kurusha abandi.
Inyama nini zaribwaga n'umugabo n'umugore we.
Abana bagaceceka, bakarya izo bahawe.
Hashize igihe, abana barakura. Ababyeyi na bo barasaza kugeza ubwo batagishoboye kugira icyo bakora.
Abana babo ni bo babitagaho.
Umunsi umwe bari ku meza, umwana w'imfura aba ari we ugabura inyama.
Yahaye se na nyina utunyama duto.
Arababwira ati: "Mwariye inyama nini mu gihe cyanyu, ubu natwe igihe cyacu kirageze, turakuze bihagije."
Aha inyama hafi ya zose abavandimwe be.
Se yibuka ibyo yabakoreraga bakiri bato. Ababyeyi bombi babona ko bitari byiza.
Nuko basaba abana babo imbabazi. Na bo biyemeza kutazakora iryo kosa.

