

Mu ishyamba rya Nyungwe, habagamo inkende yahoraga ibabaye. Impamvu ni uko igihe cyose yabyaraga umwana agapfa.
Agahinda ko gupfusha abana kateye iyo inkende guhora isimbuka mu biti, ngiyo hasi, ngiyo hejuru. Yavaga mu ishami rimwe igasimbukira mu rindi, ivuza induru iti "Kwi! Kwi! Kwi!"
Inkende iteka yahoranaga agahinda. Yashengurwaga n'agahinda kurushaho iyo yabonaga izindi nkende ziri kumwe n'abana bazo.
Kubera agahinda, iyi nkende yizunguzaga hirya no hino. Yavaga mu ishami rimwe ikajya mu rindi! Uko iminsi yagenda ishira niko inkende yarushagaho kurira.
Nyuma yaje kongera kubyara. Ifata icyemezo cyo kujyana umwana iruhande rw'inzira kugira ngo abahanyura bamubone maze bamwifurize amahirwe.
Maze ya nkende iva mu giti isiga umwana wayo ku nzira. Muri icyo gihe, umuhigi yarimo asubira imuhira avuye guhiga. Abona umwana w'inkende aryamye iruhande rw'inzira.
Uwo muhigi ajyana ako kana k'inkende mu rugo. Ageze mu rugo, abahungu be batatu bashaka kugafata.
Nuko ba bahungu batatu batangira kugakinisha bavuga bati: "Kajugunye hejuru! Kajugunye hasi! Kanjugunyire! Kamujugunyire!" Nuko buri wese agenda akajugunyira mugenzi we.
Uko abo bahungu batatu bakinaga n'akana k'inkende, nyina yari yihishe mu giti. Yarabarebaga. Yari ifite ubwoba ko ako kana na ko kashoboraga gupfa nk'uko utundi twari twarapfuye.
Nyuma umugore w'umuhigi yaraje ansanga abana barakina n'akana k'inkende. Arababwira ati, "mwitonde! Nimukampereze mutaza kugatura hasi!"
Yafashe ako kana k'inkende mu maboko ye maze agasabira umugisha.
Wa mugore ashyira ako kana hasi. Nyina iraza ifata akana kayo. Irengera mu ishyamba. Kuva icyo gihe nta mwana wayo wongeye gupfa.

