

Habayeho ingona, ikazinduka yota akazuba ku nkombe y'ikiyaga. Umunsi umwe, inkende iyisanga aho ku nkombe irayisuhuza.
Inkende ibaza ingona aho ituye. Ingona irayisubiza iti: "Nibera mu kiyaga." Inkende iratangara cyane. Irayibaza iti: "Ubuzima bwo mu kiyaga bumeze bute! Ese ni bwiza?"
Ingona iti: "Ubuzima bwo mu mazi ni bwiza cyane! Wowe utuye he?" Inkende iti: "Nibera mu biti! Nirira imbuto n'amababi! Wowe urya iki?"
Ingona irayisubiza iti: "Nirira inyama!" Yasubije ityo irimo gutekereza uko iriburye inkende. Nuko irayibaza iti: "Ubwo se uzi koga?"
Inkende iti: "Reka ntabyo nzi!" Ingona irayibwira iti: "Noneho reka nkwigishe koga!" Inkendeirabyanga iti: "Oya da! Ntabyo nshaka kwiga! Ntabyo nkeneye!"
Nuko ingona ibeshya inkende iti: "Erega twabaye inshuti! Humura witinya! Ngwino wicare ku mugongo wange nkujyane ngutembereze mu mazi!"
Bigeze mu kiyaga hagati, ingona ibaza inkende iti: "Urumva umerewe ute kuba uri mu kiyaga? Nta bwoba ufite?" Inkende iti: "Ndumva nishimye cyane pe!"
Ingona yitsa umutima iravuga iti: "Hum, mugenzi wange, ubu marume ararwaye kandi ararembye. Twabuze umuti wamuvura."
Inkende yahise igira ubwoba cyane iratitira. Itangira gutekereza uko yatoroka ingona.
Ako kanya inkende igira igitekerezo. Ibwira ingona iti: "Humura nshuti, Umutima wange ndawuha Nyokorome. Inyama y'inkende ndabyizeye izamukiza."
Ingona irishima! Iravuga iti: "Nibyo se! uzaha umutima wawe marume?" Inkende iti: "Yego rwose! Erega turi inshuti ntacyo wamburana!"
Hashize akanya, inkende iravuga iti: "Ye baba we! Uzi ko nibagiriwe umutima wange muri cya giti! Reka dusubireyo nge kuwuzana."
Nuko ingona iyibaza ishidikanya iti: "Ni byo koko? Ninkureka ukagenda urazana uwo mutima?" Inkende irayisubiza iti: "Ndagaruka rwose, ahubwo turanajyana kureba uwo Nyokorume."
Ingona iremera, yoga yerekeza ku nkombe. Zigeze ku nkombe, inkende ihita isimbuka iva ku mugongo w'ingona isimbukira mu giti.
Inkende igeze mu ishami ry'igiti yumva itekanye ihamagara ingona irayibwira iti: "Urabeho nshuti yange, ngona! Wakoze kuntembereza!"
Ingona irarakara cyane ivugana umujinya iti: "Wambeshye rero ntabwo ugiye kuzana umutima?"
Inkende isubiza iseka cyane iti: "Hahahaha! Nta bwenge ugira pe! Urumva koko nshobora kugenda nta mutima! Impamvu nashoboye kujya ku mugongo wawe ni uko nari mfite umutima."
Kuva ubwo, iyo inkende ibonye ingona irayihunga.

