Inyamaswa zo mu gasozi
Benjamin NIYIROKORA
Benjamin NIYIROKORA

Ndi twiga. Ndi umwe . Ngira amaguru n'ijosi birebire. Ndi inyamaswa ndende iba mu ishyamba. Mbasha kureba ibunini bw'ishyamba nihagarariye. Ndi indyabyatsi. Ndisha amababi y'ibiti.

1

Turi isatura, turi babiri kandi banni. Turi inyamabere z'indyanyama. Ntabwo tureba neza ariko twumviriza cyane. Turisha ibyatsi n'ibibabi byibiti. Umuryango wacu uri kuzima kubera ba rushimusi badushakaho amahembe.

2

Turi intare, turi batatu. Turi indyanyama kandi turi impigi. Duhiga izindi nyamaswa nk'imbogo, imparage n'impara. Turatontoma kandi umuryango wacu uturukamo umwami w'ishyamba.

3

Turi ibisamagwe. Turi bane kandi tuba mu ishyamba. Dutungwa no guhiga kuko turi indyanyama. Tuzi kwirukanka cyane ndetse no gusimbuka. Tugira n'amabara meza.

4

Nitwa igihunyira. Mba mu ishyamba mu biti. Ndi inyoni ifite amaso manini. Ngira amaguru abiri kandi ngira inzara zikomeye. Ngira n'amatwi.

5

Twitwa ingwe. Tugira amaguru ane. Tugira n'amabara meza cyane. Turi inyamaswa z'impigi. Turya inyama kandi tuzi kwirukanka cyane.

6

Twitwa ingagi tuba mu birunga. Dukunda abantu hakonje. Ba mukerarugendo baradukunda cyane. Mu muryango wacu tubaho twishimye. Mu gihe cyo kudusura turakina maze abashyitsi bakishima cyane bagatanga amadovize.

7

Twitwa impyisi tuba mu ishyamba. Tugira imikaka ikomeye cyane. Turahiga kandi tukarya inyama. Inyamaswa nyinshi ziradutinya. Tugira ibidomo binini Ku ruhu. Ingore muri twe nizo nini. Abantu benshi bakunda kutwitiranya n'imbwa.

8

Twitwa inzovu tuba mu ishyamba. Turisha ibyatsi n'ibibabi by'ibiti. Tugira umutonzi n'amahembe byiza. Tugira ibinono binini n'amatwi manini. Tubyara umwana umwe.

9

Nitwa inzoka mba mu mwobo. Ndi igikururanda. Ntera amagi akavamo abana bange. Ndya udusimba duto. Abantu bajya banyikanga.

10
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inyamaswa zo mu gasozi
Author - Benjamin NIYIROKORA
Illustration - Benjamin NIYIROKORA
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs