Nari nkwiye kumvira
Jean Marie Vianney NGIRUWONSANGA
Jean Marie Vianney NGIRUWONSANGA

Habayeho inyamanza nto yitwaga Rugwiro. Iyo nyoni yari ifite amababa meza cyane, ariko ntiyakundaga gutega amatwi ababyeyi bayo.

1

Umunsi umwe, mama aramubwira ati:
"Rugwiro, ntujye kure, hari ibicu bishobora gutera imvura

2

Ariko Rugwiro arasimbuka aravuga ati:
— Ndashaka kureba aho izuba rirasira!

3

Ihita iguruka, igenda kure cyane. Mu nzira, igihu kiraza, irayoba.

4

Itangiye gutinya, irarira iti:
— Nari nkwiye kumvira mama!

5

Ihita icurama munsi y’igiti, ihumiriza. Mu gitondo, mama Rugwiro arayishaka, arayibona, arayikomeza ati:
Nta kibazo mwana wanjye, gusa jya unyumva.

6

Rugwiro kuva ubwo yarumvise, ntiyongeye kurenga aho itagomba.

7
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nari nkwiye kumvira
Author - Jean Marie Vianney NGIRUWONSANGA
Illustration - Jean Marie Vianney NGIRUWONSANGA
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs