Habayeho inyamanza nto yitwaga Rugwiro. Iyo nyoni yari ifite amababa meza cyane, ariko ntiyakundaga gutega amatwi ababyeyi bayo.
Umunsi umwe, mama aramubwira ati: "Rugwiro, ntujye kure, hari ibicu bishobora gutera imvura
Ariko Rugwiro arasimbuka aravuga ati: — Ndashaka kureba aho izuba rirasira!
Ihita iguruka, igenda kure cyane. Mu nzira, igihu kiraza, irayoba.
Itangiye gutinya, irarira iti: — Nari nkwiye kumvira mama!
Ihita icurama munsi y’igiti, ihumiriza. Mu gitondo, mama Rugwiro arayishaka, arayibona, arayikomeza ati: Nta kibazo mwana wanjye, gusa jya unyumva.
Rugwiro kuva ubwo yarumvise, ntiyongeye kurenga aho itagomba.