

Kariza yakundaga kubaza. Uwo muco yawukomoye ku babyeyi be.
Bakundaga kumubwira bati: "Nutabaza ukiri muto, uzasaza utamenye."
Umunsi umwe, Kariza yabajije umwarimu ati: "Kubera iki buri gihe ababyeyi bacu badutegeka gukaraba intoki mbere yo kurya, n'ubwo zaba zisa neza?"
Bagenzi be bishimiye icyo kibazo. Na bo bibazaga impamvu basabwa gukaraba mbere yo kurya.
Nuko umwarimu aramusubiza ati: "Ubajije ikibazo kiza Kariza we! Burya nubwo intoki zacu tuba tubona zisa neza, hari ubwo ziba ziriho udukoko tutagaragara."
Umwarimu akomeza gusobanura ati: "Utwo dukoko dutera indwara kandi ntituboneshwa amaso yacu. Hari ibikoresho byabugenewe byifashishwa mu kutureba."
Umwarimu akura mikorosikopi mu kabati ati: "Mikorosikopi ni igikoresho twifashisha tureba utuntu duto cyane tudashobora kuboneshwa amaso."
Umwarimu asharuza agati buhoro ku ntoki za Kariza hanyuma agashyira ku karahure ka mikorosikopi.
Umwarimu yereka abanyeshuri ibyo mikorosikopi yerekana byavuye ku ntoki za Kariza.
Nubwo nta mwanda wagaragaraga ku ntoki, babonyeho udukoko twari tuziriho.
Umwarimu akomeza abigisha ati: "Mu bidukikije hose haba mikorobe zitagaragara. Ibyo dukoraho mu ishuri, mu kibuga dukina, n'imuhira iwacu ziba ziriho.
Izo mikorobe ni zo zidutera indwara."
Yungamo ati: "Tugomba rero gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune, kugira ngo mikorobe ziriho zipfe. Ibyo tukabikora rwose mbere yo kurya.
No mu gihe turwaye, tugomba kwibuka gukaraba kugira ngo tudakwirakwiza izo mikorobe zitera indwara."
Kariza avuye ku ishuri asanga se ari gukora igikoresho giteye amatsiko. Aramubaza ati: "Iki ni igiki uri gukora papa?"
Se aramusubiza ati: "Iki gikoresho kitwa Kandagirukarabe. Ni icyo tuzajya dukoresha dukaraba mu gihe tuvuye mu musarani, ndetse na mbere yo kurya."
Kariza abyumvise, aratangara ati: "Yego koko! Uzi ko umwarimu wacu yayitubwiye! Abenshi muri twe ntituzi uko ikoreshwa. Bayikoresha bate papa?"
Se araseka maze aramubwira ati: "Igira hino mbikwereke mwana wange!"
Arongera ati: "Ngaho banza ukandagire kuri aka gati kari hasi."
Akomeza amubwira ati: "Iyi jerekani irimo amazi irahita ihengama isuke amazi ku ntoki zawe maze ukarabe.
Wibuke no gukoresha isabune."
Kariza biramushimisha cyane aravuga ati: "Iyo ntaza kubaza ibi nari kubimenya nte?
Burya koko kubaza bitera kumenya!"

