Imbwa na nyiramuhari
Baudouin Habingabwa
Rob Owen

Imbwa na Nyiramuhari zakoreraga Sekamana.

Ku manywa zaramuhigiraga.

1

Nijoro zarindaga urugo rwe.

2

Buri mugoroba Sekamana yaryaga inyama.

Naho Imbwa na Nyiramuhari akaziha amagufa gusa.

3

Umunsi umwe, Nyiramuhari ibwira Imbwa iti: "Tugomba kwanga agasuzuguro ka Sekamana. Reka tumutoroke twigendere."

4

Imbwa yanga kugenda kubera ko yubahaga Sekamana ikanamutinya.

Naho Nyiramuhari irigendera.

5

Mu mwanya muto, Sekamana aza kubona ko Nyiramuhari yigendeye. Abaza Imbwa ati: "Wa muhigi wange w'intwari ari he?"

Nuko Imbwa imubwira uko byagenze.

6

Kuva ubwo Nyiramuhari ntiyagarutse mu rugo.

Ubu nyiramuhari isigaye ihiga yonyine ikarya inyama yihigiye.

7

Imbwa yo na n'ubu iracyaba mu rugo ikigugunira amagufwa.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Imbwa na nyiramuhari
Author - Baudouin Habingabwa
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs