

Urukundo ni ibyiyumviro bituma umuntu yumva ashaka undi.
Nta mubare w'amafaranga ugomba kuba ufite kugira ngo ukunde cyangwa se ukundwe.
Ntibisaba kuba uri mugufi cyangwa muremure kugira ngo ukunde cyangwa se ngo ukundwe.
Gukunda cyangwa gukundwa ntibisaba kuba igikara, inzobe cyangwa umuzungu cyangwa se ngo ube ukomoka mu bwoko ubu cyangwa buriya.
Gukunda utitaye ku bwoko cyangwa uruhu ni indangagaciro igomba kukuranga, kandi nanone tukamenya ko ntawe ukunda ku ngufu. Ahubwo ukunda n'ukundwa bose baba babyemeranyaho.
Hari impamvu dukunda ababyeyi bacu. Ni uko batubyaye, bakaturera, bakadukuza tukaba tungana dutya.
Hari impamvu ababyeyi bacu badukunda. Ni uko batubyaye, bityo badukunda urukundo rwa kibyeyi.
N'abandi dukundana kubera impamvu zitandukanye. Ariko kuba uri umuntu, nibura ukunde mugenzi wawe urukundo rw'Imana igihe nta rukundo rwihariye wamugiraho.
Urukundo nirwogere, turushorere rusange n'abatarugira.

