Umurimo
Niyifasha Epimaque
Jonathan Field

Igihe tugezemo kidusaba gukora cyane kugira ngo tubeho.

1

Iyo umuntu ahinnye amaboko ntakore, abakoze barya areba.

2

Ibyo bishobora kumutera ingeso mbi yo kwiba cyangwa gusabiriza.

3

Ariko iyo umuntu abonye abandi bakora maze na we agakora,

4

basarura na we asarura bityo ntagire inzara n'umutima w'ubusambo no gusabiriza.

5

Iyo usabye ukagira Imana ugahabwa, urira aho ntubashe guhunika ibizagutunga ejo. Ukajya uhora muri utyo, hanyuma ukazapfa ukennye.

6

Mu gihe ukora arya ibye kandi agahunika n'ibizamutunga ejo he hazaza.

7

Udakora ntakarye!

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umurimo
Author - Niyifasha Epimaque
Illustration - Jonathan Field, Wiehan de Jager, Sarah Bouwer, Monge Tlaka, Atilabachew Reda, Rebecca Riley
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs