Anita yari atuye ku gasozi ka Gacu,aho yabanaga na nyirakuru na babyara be.
Nyirakuru yakundaga kubaganiriza ababuza kujya bazerera ngo batazazimira.
Umunsi umwe Anita yaje kuzerera,maze bugorobye abura inzira imucyura.
Inyamaswa nyinshi zamunyuraga ho yihishe inyuma y'igihuru,azireba,adakoma.
Bumaze gucya, yaje kubona inzira imwerekeza ku gasozi k'iwabo.
Yahuye na nyirakuru amushakisha, yishimiye kumubona amusubiza mu rugo.
Anita yabwiye abandi bana ibyamubayeho,yiyemeza kutazongera kuzerera.