Ineza Uyisanga Imbere
Baudouin Habingabwa
Marleen Visser

Umunsi umwe haguye imvura y’amahindu mu ishyamba rya Nyungwe.

1

Habaye umwuzure ukomeye, inyamaswa zimwe zirapfa izindi zirahunga.

2

Izahunze zaraye zigenda ijoro ryose bucya zigeze mu kibaya cya Bugarama.

3

Zihashinze amajanja, abo mu Bugarama bazikubise amaso, barahuruza bati,”twatewe nimutabare.”

4

Abantu bose, abagabo, abagore n’abana bahururana intwaro zitandukanye ngo barwanye izo nyamaswa.

5

Intare Umwami w’ishyamba ibibonye ibwira izindi nyamaswa iti, “muramenye ntimugire umuntu musagarira.” Nuko ziratuza.

6

Intare ibwira abantu iti, “nimuhumure ntiduteye, twatunguwe turahunze. Nimuduhumurize ni cyo tubasaba.”

7

Abo zisanze barazicanira zirasusuruka, baziha amakoti zirifubika.

8

Abantu bati ubwo mudashaka amahane murakaza murisanga. Izavunitse barazunga, izakomeretse barazomora. Ndetse barazifungurira zirijuta.

9

Abantu binjiye mu ishyamba basanga ririmo zahabu itarigeze icukurwa. Baratangira barayicukura baratunda sinakubwira.

10
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ineza Uyisanga Imbere
Author - Baudouin Habingabwa
Illustration - Marleen Visser, Rob Owen, Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs