Amina yavukanye ubumuga bw’amaguru yisanga ari imfubyi akajya yitabwaho na mukuru we.
Mukuru we yaje gushyingirwa, Amina asigara yitabwaho n’umuturanyi we, Rukundo.
Kubera ubumuga n’ubukene, yatangiye ishuri ku myaka 13, ubwo undi muturanyi, Mugiraneza yiyemezaga kumurihira amashuri.
Mugiraneza yamujyanye mu ishuri ry’ababana n’ubumuga ry’i Gatagara. Amina yize ashyizeho umwete arangizanya amanota amwemerera kujya mu mashuri yisumbuye.
Amashuri yisumbuye yayakomereje i Rwamagana, arangiza afite amanota ya mbere arusha n’abandi banyeshuri batabana n’ubumuga.
Yahise yemererwa kwiga muri Kaminuza mu gashami k’uburezi budaheza. Yize ashyizeho umwete arangiza afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri.
Yahise abona akazi mu Muryango Mpuzamahanga wita ku babana n’ubumuga.
Yakoranye umurava nawe ashinga ikigo kita ku babana n’ubumuga akita Ikizere cy’ejo hazaza.