Keza Ajya Ku Ishuri
Denyse Umuneza
Jesse Pietersen

Keza ni umwana ukunda kwiga. Abyuka kare mu gitondo akitegura akajya ku ishuri hamwe na musaza we kandi bakagerayo kare.

1

Mbere yo kuva mu rugo barabanza bagafata amafunguro hamwe kugira ngo bajye ku ishuri bamaze gufungura.

2

Umunsi umwe keza na musaza we bari mu nzira bajya ku ishuri Keza abona akanyoni arahagarara arakitegereza nuko atangira kukavugisha.

3

Keza akomeza gukina n'akanyoni yibagirwa kujya kwiga. Yari yishimiye kubona akanyoni gafite ibara ryiza kandi karirimba neza. Abandi banyeshuri bageze ku ishuri batangira amasomo nk'uko bisanzwe.

4

Amasomo arangiye abanyeshuri barataha ariko buri wese yibazaga impamvu Keza ataje kwiga. Bamwe babaza musaza we ababwira ko amuheruka mu gitondo baje kwiga, akamusiga inyuma aziko ari bugerere ku ishuri ku gihe.

5

Bageze i muhira Keza abeshya musaza we ko yize maze amwereka ibyo bize. Yari aziko musaza we ashobora kumurega nuko aramubeshya. Ariko musaza we akomeza kumubaza impamvu atamubonye ku ishuri.

6

Keza abonye ko atakomeza kubeshya musaza we, atangira kumubwira uko byangenze. Hashize akanya gato mama wabo araza arabasuhuza atangira kumubaza ibyo bize.

7

Keza atangira kuvuga ibyo bize, abeshya nyina ko yagiye ku ishuri ariko musaza we ahita abwira nyina ko keza abeshya nuko amusubiriramo ibyo keza yamubwiye byose.

8

Papa wabo nawe araza ararakara cyane afata Keza atangira kumuhana no kumwigisha ko atagomba kongera kurangara mu nzira.

9

Bukeye papa wa keza amuherekeza ku ishuri kubwira mwarimu we impamvu yatumye asiba kandi abwira n'abandi banyeshuri bose ko batagomba kurangara mu nzira mu gihe bajya kwiga.

10

Keza ntiyongeye kurangara mu nzira kandi ntiyongeye kubeshya kuko yabonye ko ibyo yakoze byose byagize ingaruka mbi kuri we.

11
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Keza Ajya Ku Ishuri
Author - Denyse Umuneza
Illustration - Jesse Pietersen, Wiehan de Jager, Silva Afonso, Salim Kasamba, Catherine Groenewald, Vusi Malindi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs